-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Huye: Omar Hatangimana w’imyaka 25 yakatiwe imyaka 25 azira ubwinjiracyaha mu bwicanyi

Urukiko rwa funze Omar HATANGIMANA IMYAKA 25

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye
rwahamije Omar Hatangimana w’imyaka 25 icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, rumukatira igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gusanga yarakubise umugabo mugenzi we umuhini mu mutwe inshuro nyinshi bari mu kabari mu karere ka Nyanza.

Urubanza rwa Omar Hatangimana rwabereye mu ruhame rwitabiriwe n’abaturage benshi, rugaragaza uburemere bw’icyaha cyabereye mu kabari gacuruza ikigage mu murenge wa Busasamana, akarere ka Nyanza. Urukiko rwanzuye ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bihagije mu guhamya icyaha, nubwo uregwa we yakomeje kugaragaza ko atabigambiriye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku itariki ya 15 Nyakanga 2025, saa tatu z’ijoro (00h00), Omar Hatangimana yagiye mu kabari ka Felecien Mureramanzi, ari umuturanyi we, mu mudugudu wa Kabuzuru, akagari ka Kibinja, umurenge wa Busasamana.

Omar yahasanze abantu bari kunywa ikigage, atangira gushinja nyir’akabari amagambo yamwibasiraga, amwita umwimukira. Nyuma y’impaka, Omar yafashe umuhini akubita Felecien Mureramanzi mu mutwe inshuro eshatu, ahita atoroka.

Uwabakubiswe yahise agwa muri koma, ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya Nyanza, nyuma yoherezwa kuri CHUB i Huye. Raporo ya muganga yagaragaje ko ubwonko bwe bwari bwabyimbye, bigaragaza ko yakubiswe ikintu gikomeye.

Ubushinjacyaha bwashingiraga ku:
Urukiko rwasanze:
Abatangabuhamya bavuga ko babonye Omar akubita uwakomerekejwe,
Raporo ya muganga yemeza uburemere bw’ibikomere,
Raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko Omar asanzwe atagira imyitwarire myiza.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko gukubita umuntu mu mutwe inshuro nyinshi bigaragaza umugambi wo kwica, nubwo bitagezweho kubera impamvu zitamuturutseho.

Omar Hatangimana yemeye ko yakubise uwo muturanyi rimwe, avuga ko atari agamije kumwica. Yavuze ko bagiranye amakimbirane ashingiye ku mafaranga y’inzoga, anavuga ko na we yakomeretse nyuma yo gukubitwa ivide.

Yanavuze ko:
Atigeze yanga gusinya muri RIB ku bushake, ahubwo yari afite ibikomere,
Umukozi wa DASSO witwa Rutikanga yamugiriye nabi kubera ko ngo yaba afitanye isano n’uregwa.
Icyakora, urukiko rwavuze ko DASSO atari umugenzacyaha, bityo ibyo Omar yavuze nta shingiro bifite.
Ubuhamya buhuje kandi bufite ireme,
Ibyirego bya Omar bidafite ishingiro,
Kuba uwakubiswe yarorohewe bidakuraho icyaha cyakozwe.

Rwahamije Omar Hatangimana icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, rumukatira igifungo cy’imyaka 25 mu igororero, ruvuga ko imyiregurire ye igaragaza ko atumva uburemere bw’icyaha yakoze.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasoje ruburira Omar Hatangimana ko afite uburenganzira bwo kujurira mu minsi 30. Nyuma y’urubanza, hanze y’urukiko habaye impagarara aho bamwe mu baturage bashinja umukozi wa DASSO kuba yaragize uruhare mu ifungwa rye, ariko we arabihakana maze ahava kubera umutekano muke.

Iki cyemezo kije kongera kwerekana ko inkiko z’u Rwanda zikomeje gufata mu buryo bukomeye ibyaha by’ihohoterwa n’ubugizi bwa nabi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153